Forum topic

5 posts / 0 new
Last post
Nisingizwe's picture
Nisingizwe
Offline
Ingengabihe nshya y'umwaka w'amashuri.

Nyuma y'inama y'umushyikirano, byavuzwe ko umaka w'amashuri uzajya utangira mu kwezi kwa NZERI, bamwe bari kuvuga ko iyi gahunda yaba iratangira muri uyu mwaka, abandi ati sibyo. Ese ukuri kuri aya makuru ni ukuhe?

bazikiemmanueljackson's picture
bazikiemmanuelj...
Offline
Ubwo se uyu mwaka urumva

Ubwo se uyu mwaka urumva byashoboka?Ahubwo njye m bona ko hari igihe tuzafunga mu kwa 11 tugahita dutangira igihembwe cy'umwaka mushya  wa 2019 hanyu uyu mwaka ukazasozwa mu kwezi kwa 7 wenda kugira ngo gahunda isubire uko yari imeze mbere y'intambara yo kwibohoza.Mu by'ukuri iyo urebye uko abana biga muri iki gihe usanga barengana ndetse abarimu bararengana ahubwo ku buryo bukabije.Tekereza umwarimu ubyuka saa kumi n'ebyiri za mu gitondo agataha saa kumi n'imwe ubwo mu rugo abenshi ni saa moya z'ijoro.Mwa bantu mwe iyo mubirebye ntimubona ko harimo akarengane gakabije?Uyu mushahara duhere ku bigisha Primary,basa n'aho batakiriho kuko ni ukurya ubusa kdi ntushobora kujyana umwana wawe ku ishuri ku buryo n'abo usigaranye mu rugo ubaye wagerageje sinzi uko byagenda.Dukomeje gutegereza wenda hari ubwo bizashoboka.Mwarimu ariko ashobori mu bakozi ba Leta.None se Stati yarasohose ariko kubahirizwa ndakurahiye,ibi bizakomeza guhirika abayobozi b'uturere kuko ni bo ahari badindiza iterambere ryacu.

Emmanuel Hakizimana's picture
Emmanuel Hakizimana
Offline
2020

2020

ntawanguwejmv's picture
ntawanguwejmv
Offline
Ntibirasobanuka neza

Ntibirasobanuka neza

bazikiemmanueljackson's picture
bazikiemmanuelj...
Offline
​Ababitegura nmi bo babizi

​Ababitegura nmi bo babizi twe ni ugupfa kuvuga gusa kuko ntacyo twabikoraho uretse gutanga ibitekerezo gusa.Ireme ry'uburezi rwose nta kuntu Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda itagerageza ariko ikibazo cya mwarimu gikomeje kuba ingorabahizi.Uyu mushahara yego turawemera ariko kdi nubwo nyakubahwa perezida wa Repubulika yashizeho uburyo twakwiteza imbere nk'abarimu,usanga hakiri imbogamizi ku ngengabihe.Bisubiye kuba saa mbiri kugeza saa sita noneho saa munani kugeza saa kumi n'imwe n'igice hari icyo byafasha rwose.Harimo n'ukuntu umwarimu yakwitegura.Ni ibyo gutekerezwaho.