Forum topic

4 posts / 0 new
Last post
Nshimiyimana Cyprien's picture
Nshimiyimana Cyprien
Offline
Gusoma no kwandika

Gusoma ni ubushobozi bwo gushyira inyuguti zanditse mu majwi mu mvugo. Kwandika ni ubushobozi bwo gushyira amajwi mu nyandiko. Twandika tugirango duhane amakuru na bagenzi bacu. Dusoma kugirango tumenye amakuru.
Niba ushaka gutoza abanyeshuri gusoma ibande kuri izi nyingi eshanu zo gusoma no kwandika;
1. Itahuramajwi
2. Ihuzamajwi
3. Gusoma udategwa
4. Inyunguramagambo
5. Kumva umwandiko no kwandika.

ITAHURAMAJWI
Ni ubushobozi bwo kumva, gutahura ijwi cyangwa amajwi. Ibi bikorwa mu mvugo gusa.

IHUZAMAJWI
Ni ubushobozi bwo guhuza amajwi n'ibimenyetso byayo bikoreshwa mukwandika ayo majwi

GUSOMA UDATEGWA
Ni ubushobozi bwo gusoma ku muvuduko ukwiye. Ni ukuvuga gusoma utihuta cyane kandi uyarandaga.

INYUGURAMAGAMBO
Ni ubushobozi bwo gukoresha urwunge rw'amagambo umuntu azi akabasha kuganira, kwandika no gusabana n'abandi.

KUMVA UMWANDIKO
Ni ubushobozi bwo kumva no gusobanukirwa n'ubutumwa bukubiye mu nyandiko.
Umwarimu witaye kuri ibi navuze haruguru kwigisha abanyeshuri gusoma biramworohera kandi bikorohera n'abanyeshuri.

Gusoma n'umusingi w'ubumenyi abana bakeneye kugira hakiri Kare. Kuko uretse no kwiga gusoma bizabafasha kwirwanaho mugihe bageze aho bibagoye kwikura.

Dufatanye twimakeze umuco wo gusoma mu mashuri yacu.

Murakoze.
Reference; Somaumenye &MCOP/FHI360

Nshimiyimana Cyprien's picture
Nshimiyimana Cyprien
Offline
Kubyo mudasobanukirwa

Kubyo mudasobanukirwa mwambaza munyuze hano. Mukore reply hanyuma twungurane ibitekerezo kuri izi nyingi zo gusoma n'uruhare gusoma no kwandika bifite mu buzima.

NSABIMANA Aaron's picture
NSABIMANA Aaron
Offline
MURAKOZE

MURAKOZE

Burya gusoma ni na byo bituma  umuntu arushaho kugira ubumenyi bushobora gutuma  azamura imitekerereze yo mugihe kizaza,ikindi kandi usanga abantu badashaka gusoma ibitabo kuko usanga bibatera ubute nibikoze agasoma amakuru nayo make cyane kuri murandasi no binyamakuru ariko akenshi abantu bashaka kumva aho gusoma.Si kenshi usanga urubyiruko rushaka gusoma usanga bahugiye mu makarita cyangwa mu mikino ituma haboneka ubunebwe mu gutekereza akazi n'ibindi. Ariko twese dukunde gusoma kuko ari bimwe bizatuma haboneka imitekerereze iboneye.MURAKOZE.

Nshimiyimana Cyprien's picture
Nshimiyimana Cyprien
Offline
Ngagushimiye cyane Aoron!

Ngagushimiye cyane Aoron! Nkuko ubivuze urubyuruko n'abandi Bantu muri rusange bafite ubunebwe bwo gusoma.
Unteye kwibaza icyo twakora kugirango uyu muco wo gusoma wimakazwe mu Rwanda?
Abarimu bafite uruhare runini mukubaka umuco wo gusoma. Bityo umwana wabitojwe akiri muto azabikurana.
Sibyo ahari?