Forum topic

4 posts / 0 new
Last post
Nshimiyimana Cyprien's picture
Nshimiyimana Cyprien
Offline
Kwiga gusoma ukoresheje itegeko ry'intoki eshanu

Itegeko ryo kwiga gusoma ukoreshe umukino w'intoki ufasha umwarimu kumenya ikiciro cyo gusoma umunyeshuri aherereyemo. Bityo umwarimu buramworohera guhutiramo abanyeshuri ibitabo byo gusoma. Iyo umunyshuri asoma umwarimu arambura ikiganza. Hanyuma kuri buri jambo umunyeshuri ananiwe gusoma umwarimu amanura urutoki. Iyo umunyeshuri ashoboye gusoma amagambo hose umuha igitabo kiri kurwego rwisumbuye. Iyo ananiwe kuyasoma umuha igitabo kiri Ku rwego. Ni ukuvuga kiri hasi y'icyamunaniye.

Mwongere twibukiranye uko uyu mwitizo ukorwa.

habumukizajeandedieu's picture
habumukizajeandedieu
Offline
Twebwe ntatwabonye amahirwe

Twebwe ntatwabonye amahirwe yo gukurikirana eary grade learning muze mubidusobanurira neza nihano tuzajya tubyigira.

Nisingizwe's picture
Nisingizwe
Offline
Murakoze pe! gusa ibitabo by

Murakoze pe! gusa ibitabo by'inkuru ziri mu rurimi rw'ikinyarwanda bisa n'aho ari ntabyo kandi akenshi iyo umwana akoresha igitabo kimwe  abifata mu mutwe ukagirango azi gusoma kandi ntabyo aramenya.

bazikiemmanueljackson's picture
bazikiemmanuelj...
Offline
​Cyprien,rwose ni byiza mujye

​Cyprien,rwose ni byiza mujye mudusobanurira ariko twe ntabwo twashoboye kuboneka muri gahunda ihari ya soma umenye  aho dusanga ikinyarwanda cyarahindutse cyane ku buryo umuntu azagera n'aho abura icyo akoresha.Ubu se ko mbona ibyo twize mu EGR ntaho bihuriye n'ibya soma umenye ubwo aba bana ntibazakomeza kuba confused?Njyewe ndi mentor ariko nubwo ntigisha ikinyarwanda hari ibyo nsanga bizatuma tutamenya icyo twashingiraho.Muzatubarize ntimukajye mwemera ibije byose kuko bishobora kuzatuma umucyo nyarwanda utakara dore ko ushingiye ku rurimi abanyarwanda bose bahuriraho.Haze hajyemo n'iringara nizindi ndimi zikomakomeye,ariko ni devoir yacu.Yezu akuzwe?