Document

IMFASHANYIGISHO Y’UMUKANGURAMBAGA WO GUSOMA

I. INTANGIRIRO
Kumenya gusoma ni ubumenyi bw’agaciro kanini. Umuntu ubasha gusoma bimufasha
kumenya amakuru yanditse mu bitabo, ibinyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ku
bana biga, kumenya gusoma ni ngombwa. Abana batazi gusoma birabadindiza bigatuma
bisanga mu myanya ya nyuma buri uko umwaka utashye. Ubushobozi bwo gusoma ni
igikoresho cyangwa inzira yifashishwa mu kunguka ubundi bumenyi.
Abana bamara igihe kinini cy’ubuzima bwabo hanze y’ishuri. Ibikoresho byo gusomera
hanze y’ishuri ni bike. Akenshi usanga ibitabo by’abana byanditse mu rurimi kavukire
ari bike cyane. Ibyo bituma abana benshi bo mu Rwanda batabona ubushobozi bwo
gusoma bakeneye kugira ngo babashe gutsinda amasomo.
Mu rwego rwo guteza imbere imisomere n’imyigire y’abana, ababyeyi ndetse
n’umuryango mugari abana babarizwamo bagomba kugira uruhare rugaragara mu guha
abana umwanya n’amahirwe yo gusoma n’igihe batari ku ishuri. Iyi mfashanyigisho
izafasha abakangurambaga bo gusoma uburyo bategura kandi bagakoresha ibikorwa
biteza imbere umuco wo gusoma mu bana n’uburyo bakora ubukangurambaga mu
babyeyi mu byerekeranye no gushyigikira ibikorwa byo gusoma. http://www.rwandareads.rw/?q=literacy-champion-toolkit

0
No votes yet
Resource type: Document
Publication year: 2018

Comments

Nibyo koko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu myigire y'abana by'umwihariko mu guteza Imbere ururimi rw'Ikinyarwanda bigisha abana Imigani, Ibisakuzo, Imivugo, kuko byongerera umwana inyungurambo Ndetse n'ubushobozi bwo kumva no gusobanukirwa ubutumwa mubyo numvise cyangwa basomye. Bikaba Byiza bongeyeho kwandika igihe babizi ariko gufasha umwana si iby'umubyeyi wize gusa

​Ni ukuri rwose kdi abarimu babigizemo uruhare byafasha cyane kuko n'ababyeyi niho bahera babishyiramo ingufu.Ibi bigatuma abana bayitabira ku rugero rwo hejuru.